Imikino paralimpike yatangiye

Ibiherutse kuvugururwa: 30 ukwa munani, 2012 - 18:20 GMT
Umudari

Umudari

Guhiganwa mu mikino paralympique ihiganwamo n'abantu bafite ubumuga byatangiye uyu munsi hano i Londres mu Bwongereza.

Umudari wa mbere wa Zahabu ukaba wegukanwe n'umushinwakazi - ZHANG CUIPING wanesheje umuhigo mu irushanwa ryo kurasa mu rwego rw'abagore.

Indi midari makumyabiri n'irindwi ya zahabu nayo yagombaga guhiganirwa kuri uyu wa mbere mu kurasa, gutwara amagare, guterura ibiremereye no kwoga.

Iyi mikino yafunguwe ku mugaragaro ku wa gatatu tariki ya 29/08/2012 ninjoro niyo ya mbere yitabiriwe cyane kuko irimo abakinnyi barenga ibihumbi bine bakomoka mu bihugu ijana na mirongo itandatu na bitanu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.