Abdullah al-Senussi yoherejwe muri Libya

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa cyenda, 2012 - 11:34 GMT
Abdullah al-Senussi

Abdullah al-Senussi

Televiziyo ya leta muri Mauritania yatangaje ko Abdullah al-Senussi wahoze ashinzwe iperereza ku butegetsi bwa Coloneli Muammar Gaddafi yoherejwe muri Libya.

Nyuma yaho afatiwe muri Mauritania hashize amezi atandatu, leta ya Libya yakomeje gusaba ko yakoherezwa muri icyo gihugu.

Usibye kuba ashakwa na Libya kugirango aburanishwe ibyaha byakozwe ku butegetsi bwa Colonel Gaddafi, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ndetse n'Ubufaransa nabyo biramushaka kubera ibyaha by'iterabwoba n'ibyaha byibasira inyoko muntu akekwaho.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.