Afghanistan iragenzura gereza ya Bagram

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa cyenda, 2012 - 12:58 GMT
Gereza ya Bagram iragenzurwa na Afghanistani

Gereza ya Bagram iragenzurwa na Afghanistani

Igisirikare cya leta zunze ubumwe z'amerika cyashyize mu maboko y'ubutegetsi bwa Afghanistani gereza yakuruye impaka nyinshi ya Bagram.

Imfungwa hafi ibihumbi bitatu ziri muri iyo gereza, iri mu majyaruguru y'umurwa mukuru Kabul, ubu ziragenzurwa na leta ya Afghanistani.

Ariko hari izindi mfungwa zibarirwa mu magana abanyamerika bazakomeza kugenzura, harimo izafunzwe mu mezi ashize ndetse n'abanyamahanga.

Kurekera abategetsi ba Afghanistani iyi gereza biri muri gahunda ndende yo kureka leta Afghanistani ikagenzura gereza zose ziri muri icyo gihugu mbere yuko ingabo z'amahanga zo mu mutwe wa OTAN zihari ziba zatahutse mu myaka ibiri iri imbere.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.