Hassan Sheikh Mohamud yatorewe kuyobora Somalia

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa cyenda, 2012 - 18:58 GMT
Hassan Sheikh Mohamud

Perezida mushya wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud

Abadepite mu nteko nshingamategeko ya SomaliA batoye umukuru w'igihugu mushya.

Uwo ni Hassan Sheikh Mohamud wari umwarimu wo muri kaminuza ucisha make mu kugendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu.

Hassan Sheikh Mohamud niwe wabonye ubwiganze bw'amajwi mu kiciro cya kabiri cy'amatora cyamuhuzaga na perezida ucyuye igihe Sharif Sheikh Ahmed.

Aya rero niyo matora ya mbere y'umukuru w'igihugu abereye ku butaka bwa Somalia hashize imyaka irenga makumyabiri.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.