Igisirikare cya Mali kishe abantu 16

Ibiherutse kuvugururwa: 10 ukwa cyenda, 2012 - 14:34 GMT
Abasirikare bo muri Mali

Abasirikare bo muri Mali

Leta ya Mauritania yavuze ko abantu cumi n'abatandatu bishwe n'igisirikare cya Mali bishwe bunyamaswa.

Yasabye ko habaho iperereza ryigenga kuri ubwo bwicanyi bivugwa ko bwaguyemo abavugabutumwa b'abayislamu bo muri Mauritania.

Leta ya Mali yamaze gutegeka ko hakorwa iperereza kuri ubwo bwicanyi.

Igisirikare cya Mali kivuga ko cyarashe imodoka mu mujyi wa Segou uri rwagati muri Mali nyuma yaho yanze guhagarara igeze kuri bariyeri.

Igisirikare kivuga ko cyakekaga ko bamwe mu bari muri iyo modoka bari abarwanyi bo mu mitwe igendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu igenzura amajyaruguru ya Mali.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.