MTN iracibwa amande

Ibiherutse kuvugururwa: 21 ukwa cyenda, 2012 - 18:13 GMT
MTN iragabishwa mu Rwanda

MTN iragabishwa mu Rwanda

Mu Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro cyategetse kompanyi y’itumanaho MTN, imwe mu makompanyi akomeye mu Rwanda, gutanga amande ya miliyoni eshatu z’amanyarwanda buri munsi mu gihe cy’ukwezi. Iki cyemezo gifashwe nyuma y’imikorere mibi, irimo gutanga servise mbi ku bafatabuguzi bayo zitajyanye n’amasezerano iki kigo cyagiranye n’ubuyobozi bwa RURA bushinzwe kugenzura imirimo irimo n’ibigo by’itumanaho.

“Telefoni uhamagaye ntiboneka,wongere ujyerageze nyuma”! Aya ni amagambo amenyerewe ku bafatabuguzi benshi ba sosiyete ya MTN, mu ijwi ryafashwe n’imashini (robot) ryumvikana mu gifaransa n’icyongereza. Ni ijwi ubundi uhamagaye yumva, mu gihe uhamagawe nimero ye idashobora kuboneka, ifunze burundu cyangwa se itari ku murongo w’itumanaho ry’iyi kompanyi. Ni n’ijwi ariko umufatabuguzi ashobora kumva igihe ahamagaye nyamara uwo ashaka ari ku murongo.

Ibibazo nk’ibi byiyongera ku ihuzayobora ry’umurongo w’itumanaho, Network rirangwa no gucikagurika kwa hato na hato, guhamagara uwo ushaka ukamubura kandi telefoni ye ifunguye n’izindi nzitizi ku bashaka kuvugana kuri telefoni, ni bimwe mu bidahwema kwinubirwa n’abafatabuguzi b’iyi kompanyi mu minsi ya vuba.

Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye Leta inyungu, RURA kivuga ko iyi mikorere, kita mibi, ihanwa n’itegeko. Regis Gatarayiha, umuyobozi wa RURA yabwiye BBC ko ariyo mpamvu MTN yafatiwe ibihano.

“Kuri MTN twari twarabahaye amabwiriza yo gukemura ibibazo mu itumanaho ryabo, dufata ibipimo byacu bitugaragariza ko rigitite ibibazo. Niyo mpamvu inama ngenzuramikorere yafashe igihano cy’amafaranga miliyoni eshatu ku munsi (3,000,000Frw) mu gihe kitarenze ukwezi ariko bakaba babashije kutwereka ko ibibazo twaberetse babikemuye.”

BBC yagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa MTN ariko ntibyakunze. Gusa inenge zivugwa n’ubuyobozi bwa RURA zinagaragazwa n’abafatabuguzi ba MTN bakoresha servisi zayo mu buryo bunyuranye.

Iki gihano cy’amande yaciwe sosiyete ya MTN kigomba gushyirwa mu bikorwa kuva ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa cyenda(Nzeri) 2012. Aya mafaranga agatangwa mu gihe cy’ukwezi, iki gihe ariko cyarenga ibi bibazo bikigaragara, bwana Garatayiha yabwiye BBC ko hari ibindi bihano ku rundi rwego.

“Baramutse batabashije kubikemura ku itariki ya 14/10/2012 tuzababwira tuti birageze ko ibindi byemezo bibafatirwa. Biteganyijwe n’amategeko agenga itumanaho. Bashobora kugabanyirizwa uburenganzira bahabwa, uruhushya rwo gukora. Biramutse bikabije cyane, kwamburwa uruhushya nabyo bijya bibaho. Uretse ko ntibaza ko bitazagera aho.”

Si MTN gusa ariko irangwaho servize zivugwa n’ikigo RURA ko ari imikorere mibi. TIgo, ni indi sosiyete igaragaraho ibibazo by’imiyoboro y’itumanaho idahamye. N’ubwo iyi kompanyi yo itafatiwe ibihano, ubuyobozi bwa RURA bwemeza ko yahawe gasopo ibanziriza ibihano. Ibi bigaterwa n’uko yatangiye gukorera mu Rwanda nyuma ya MTN, bityo ikaba hari byinshi igitunganya mu mirongo yayo. Nta gihe ntarengwa ariko cyatangajwe iyi gasopo izarangirira ku itumanaho rya Tigo.

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu batunze telefoni zigendanwa barenga miliyoni enye. Abasaga kuri miliyoni eshatu bose babarizwa muri kompanyi nyafurika y’epfo, ya MTN.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.