Imyigaragambyo mu Bugereki

Ibiherutse kuvugururwa: 26 ukwa cyenda, 2012 - 14:08 GMT
Imyigaragambyo mu Bugereki

Imyigaragambyo mu Bugereki

Mu Bugereki abantu bakoraga imyigaragambyo imbere y'inzu intekonshingamategeko ikoreramo barwanye n'igipolisi .

Bari bagamije kwerekana uburakari batewe na guhunda ya leta yo kwizirika umukanda.

Igipolisi cyagombye gukoresha ibyuka biryana mu maso kugirango gitatanye bamwe mu bantu babarirwa mu bihumbi byinshi bakoreraga imyigaragambyo mu mujyi wa Athens rwagati bamwe muri bo batera igipolisi amabuye n'ibisasu bya petroli.

Benshi muri abo ni abitabiriye imyigaragambyo rusange igomba kumara amasaha 24 iba mu gihugu hose.

Iyi akaba ariyo myigaragambyo ya mbere ibaye kuva aho ministri w'intebe Antonis Samaras agiriye ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu.

Umunyamakuru wa BBC uri mu mujyi wa Athens aravuga ko ubuzima bwahagaze mu gihugu hose kubera ko abaganga, abarimu, abakozi bo mu mato atwara abantu, abakira imisoro n'abakozi bo ku bibuga by'indege bitabiriye iyo myigaragambyo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.