Syria: ibitero ku biro bikuru by'igisirikare

Ibiherutse kuvugururwa: 26 ukwa cyenda, 2012 - 13:02 GMT
Inyeshyamba zo muri Syria

Inyeshyamba zo muri Syria

Inyeshyamba zo muri Syria zagabye igitero ku biro bikuru by'igisirikare i Damas birangirika cyane. Televiziyo ya leta yatangaje ko haturitse ibisasu bibiri kimwe giturikira mu ruzitiro rukikije ibyo biro.

Iyo televiziyo ivuga ko inyeshyamba zarasiye imbere muri ibyo biro bikorerwamo n'umugaba w'ingabo.

Abaturage batuye hafi yabyo bavuze ko amasasu yamaze igihe kirekire avuga.

Abategetsi ba Syria batangaje ko nta musirikare wo hejuru waguye muri icyo gitero ariko ko bamwe mu barinzi b'iyo nzu bakomeretse.

Impirimbanyi zirwanya leta yatangaje ko impande zombi zatakaje abantu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.