Icegeranyo kinenga ikoreshwa ry'imfashanyo

Ibiherutse kuvugururwa: 1 ukwa cumi, 2012 - 17:38 GMT
DFID

Ibigo nka DFID c'Ubwongereza kijejwe iterambere mpuzamakungu nivyo binegurwa.


Icyegereranyo cyakozwe na kaminuza ya London School of Economics yo mu Bwongereza kinenga cyane ukuntu ibihugu byo mu Burayi n'Amerika biha imfashanyo ibihugu bivugwamo amakimbirane.

Icyo cyegeranyo cyiswe "Leta zidakomeye" cyangwa se "Fragile States" kivuga ko gahunda zo gufasha z'ibihugu bitanga imfashanyo byo mu Burayi n'Amerika zirangwa n'urujijo.

Icyegeranyo cyibanda ku myaka 6 y’ubushakashatsi gisanga imfashanyo yagombye guhabwa icyerekezo cyiza mu bihugu birimo intambara.

Kivuga ko igitekerezo cyo kugerageza gufasha ibyo bihugu bidafite imbaraga nubwo cyaba gifite intego nziza usanga kenshi kitarimo ubumenyi buhagije, ndetse rimwe na rimwe giteye n’urujijo.

Umwe mubakoze iki cyegeranyo professor James Putzel, asanga gusuka amafaranga mu mishinga yo gufasha bidashobora kugira icyo bimara mu gihe ntamutekano uhari.

Avuga ko ibi ndetse bigaragara kurushaho muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo .

Kimwe mu bibazo bikomeye n'uko abaterankunga, n'ukuvuga abakomoka mu bihugu by’uburayi baba bashaka uburyo ibintu byiza byose byashobora kuboneka.

Ibi bivuga ko ibyakozwe byose byibandaga ku bibazo byinshi bitandukanye icya rimwe, nko kugerageza kugabanya ubukene, guca ruswa, mu gihe mbere yo gutekereza ku mishinga y’iterambere bagombye kubanza gutekereza ku mutekano w’ibanze.

Urugero rwiza ni repubulika iharanira demokarasi ya Congo , aho usanga hari gahunda nyinshi z’infashanyo z’abanyaburayi ariko bakananirwa burundu gushiraho ubuyobozi bw’ingabo bushize hamwe, dore ko ziri mu bakora ubwicanyi bubera mu burasirazuba bwa Congo .

Icyegeranyo kandi gikomeza kivuga ko imbaraga z’abashoramari mu kugerageza guteza imbere demokarasi bishobora kutagira umusaruro ndetse bikongera ibibazo ku bindi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko rimwe na rimwe guceceka ku bijyanye na ruswa usanga aricyo kiguzi cy’amahoro.

Ivugurira rigamije imiyoborere myiza rigomba gutekereza kuri ibyo bibazo bya ruswa bikorwa mu bantu bo hejuru, naho ubundi byazana ingaruka zitari zitezwe.

Professor James avuga ko iterambere ritaza mu munsi umwe, kandi ko udashobora kuzana demoakarasi uko wiboneye.

Yongeraho ko kurwanya ruswa cangwa gushyiraho igitutu ngo hakorwa amatora bituma igihugu gisubira inyuma kurusha uko cyahoze.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.