Rwanda: 2015 uzagera ata bwandu bushya bwa sida buvugwa

Ibiherutse kuvugururwa: 2 ukwa cumi, 2012 - 14:10 GMT
Virusi itera sida

Virusi itera sida

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda iravuga ko mu w’2015 ubwandu bushya bwa virusi itera sida buzaba bwahagaritswe.

Gukangurira abantu kwikebesha, guhindura imyumvire no gukoresha agakingirizo ni zimwe mu ngamba zizifashishwa.

Gusa bamwe m’urubyiruko anaribo bugarijwe cyane n’iki cyorezo baracyavuga ko badakoresha udukingirizo kuko bagira isoni zo kutugura ngo hatagira ababita abasambanyi.

Hari n'abavuga ko agakingirizo gatuma imibonano itagenda neza.

Nubwo agakingirizo gakoreshwa ku birinda virusi itera sida n’imbyaro zitifuzwa, bamwe mu bakobwa baracyabyara inda z’indaro, bikaba abishoboka ko baba bakoze imibonanompuzabitsina idakingiye, ari nabyo byabakururira virusi itera sida.

Sida ikaze cyane mu rubyiriko rw'abakobwa

Icyegeranyo cyakozwe n’ikigo cy’igihugu gikora ubushakashatsi kuri sida n’izindi ndwara z’ibyorezo mu Rwanda, kigaragaza ko 51% mu bakora uburaya babana na virusi itera sida.

Icyegeranyo kandi kivuga ko 66% mu bagabo bubatse ari abakiriya babo, na 11% mu banyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza.

Ubushakashatsi bwakorewe k’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 20 na 24 bugaragaza ko umubare w’abakobwa babana n’iyi virusi wikuba inshuro eshanu ubagereranyije n’uw’abahungu.

Hashize imyaka 29 agakoko gatera sida kagaragaye mu Rwanda.

Gusa birasa naho hagikenewe guhindura imyumvire y’abantu ku cyorezo cya sida, kuko icyegeranyo cyo muw’2010 cy’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mibereho y’abaturage (UNPFA), kigaragaza ko mu myaka isaga icumi ishize, ababana n’iyi virusi bavuye kuri 18% bakagera kuri 16% ,byumvikana ko bagabanutseho gusa 2%.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.