Abakozi 12000 bo mu birombe birukanywe

Ibiherutse kuvugururwa: 5 ukwa cumi, 2012 - 17:41 GMT
Abakozi bo mu birombe muri Afurika yepfo

Abakozi bo mu birombe muri Afurika yepfo

Isosiyete ikomeye cyane ku isi icukura amabuye y'agaciro ya platine, Anglo-American Platinum, yirukanye abakozi bayo ibihumbi cumi na bibiri b'abanyafurika yepfo bari bamaze ibyumweru bitatu bakora imyigaragambyo itemewe.

Iyi sosiyete iravuga ko abo bakozi bo mu birombe yirukanye batitabiriye amanama ku myitwarire yabo akaba ariyo mpamvu birukanwe.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro muri Afurika yepfo bwanzanzahajwe muri iyi minsi n'imyigaragambyo yagiye iba itategujwe ikaba yaranaguyemo abayobozi ndetse n'abakozi bo mu birombe.

Akaba ari nayo mpamvu ministri w'imali w'icyo gihugu yagabanije ikigero ubukungu bw'igihugu bwari buteganijwe kugeraho mu kwiyongera.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.