Rwanda: Abakene barwaye impyiko barakomerewe

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa cumi, 2012 - 14:57 GMT
Jeannine Nyiramahirwe arwaye impyiko ku rwego rwo hejuru

Jeannine Nyiramahirwe arwaye impyiko ku rwego rwo hejuru

Abafite uburwayi bw’impyiko mu Rwanda baravuga ko badahabwa ubuvuzi bukenewe kubera ikiguzi cyabwo.

Izi ngorane zigaragazwa n’abakenera gusukurwa amaraso bikozwe n’imashini yabigenewe isimbura impyiko zifite ikibazo.

Kugeza ubu mu gihugu cyose imashini nk’iyi iri mu bitaro bibiri gusa kandi ntigibwaho na buri wese.

Gahirwa Augustin, ni umugabo w'imyaka 44, akaba arwaje umwana we w’umukobwa w’imyaka 15 yitwa Jeanine Nyiramahirwe.

Augustin agira ati: "Uku kwezi kw'icumi kugitangira, dogiteri niho yavugaga ngo muzajya muriha ibihumbi ijana uko munyuze muri icyo cyuma.

"Nimba muyafite muzajya muza mwinyuzemo, nta kundi byagenda."

Umukobwa we Jeannine, kimwe n’abandi barwayi b’impyiko bageze ku rugero rukomeye, umubiri we ntushobora gusukura amaraso.

Jeannine Nyiramahirwe avuga ati: "Ndarya ibintu byose nkabiruka, kandi numva meze nabi kuko imyanda yose yo mu mubiri inyuzuyemo kubera ntihagarika.

"Hari igihe ntihagarika, kandi no mugifu cyangye numva atari heza."

Ubusanzwe mu bihe nk’ibi, uyu murimo ukorwa n’imashini yabigenewe isimbura impyiko mu gusukura aya maraso, izwi ku izina rya hemo-dialysis mu cyongereza.

Ariko mu gihugu cyose ikoreshwa mu bitaro bibiri gusa.

Benshi ntibisuzumisha

Ubuke bw’aho iboneka busobanuye ikiguzi kirenze ubushobozi bwa benshi mu banyagihugu bashobora kuyikenera.

Ubusanzwe indwara y’impyiko ni imwe muzihitana abarwayi ariko kandi zishobora no gukira cyane cyane iyo isuzumwe kare.

Igikomeye ariko, benshi mu Rwanda bajya kwa muganga barwaye gusa.

Ibi ahanini bigaterwa n’uko ubwisungane bukoreshwa n’umubare munini, butemerera ababufite kwisuzumisha batarwaye, ibyo bita checking.

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko ifite umugambi wo kuzana uburyo bwo kwisuzumisha ku ndwara zimwe zimwe zikomeye.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.