Igisirikare cyafunze imihanda i Maiduguri

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa cumi, 2012 - 13:27 GMT
Mu mujyi wa Maiduguri

Mu mujyi wa Maiduguri

Igisirikare cyo muri Nigeria cyafunze imihanda ikomeye yo mu mujyi wa Maiduguri uri mu majyaruguru y'icyo gihugu nyuma y'urusaku rw'imbunda n'ibintu biturika byumvikanye mu ijoro ryakeye.

Igisirikare kiravuga ko umutwe ugendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu wa Boko Haram wagabye ibitero mu duce twinshi dukoreshwa n'umutwe w'igisirikare urwanya uwo mutwe muri uwo mujyi.

Umuvugizi w'ingabo yabwiye BBC ko hari intagondwa eshatu zishwe. Hari ishuri ribanza n'umunara wo gutumanaho byatwitswe.

Umujyi wa Maiduguri ni indiri y'umutwe wa Boko Haram uharanira ko mu gihugu cya Nigeria hose hakurikizwa amategeko akaze y'idini ya Islamu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.