M23 irasaba ibiganiro bitaziguye

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa cumi, 2012 - 17:37 GMT
Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23

Umuyobozi wa politike w'umutwe w'inyeshyamba M23 urwanya ubutegetsi muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, Jean Marie Runiga, yavuze ko bazasubira mu ntambara niba ibiganiro imbonankubone cyangwa se bitaziguye na leta ya Kinshasa bidatangijwe.

Bwana Runiga yavuze ko bamaze igihe bagirana ibiganiro biziguye na leta ya Kinshasa bahujwe n'umuhuza Prezida Yoweri Museveni wa Uganda.

Ibyo biganiro biziguye ngo bikaba biri kubera i Kampala muri Uganda.

Uhagarariye uwo mutwe muri ibyo biganiro, Rene Abandi, yabwiye BBC ko batari bahura n'intumwa za Congo imbonankubone ariko ko bandika ibyifuzo bafite bakabiha umuhuza nawe akabigeza kuri leta ya Congo nayo igatanga ibyayo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.