Kugenzura ingengo y'imali z'ibihugu byo mu Burayi

Ibiherutse kuvugururwa: 18 ukwa cumi, 2012 - 13:06 GMT
Angela Merkel, umukuru wa leta y'Ubudage

Angela Merkel, umukuru wa leta y'Ubudage

Umukuru wa leta y'Ubudage, Angela Merkel, yasabye ko umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'Uburayi uhabwa ububasha nyabwo bwo kugira ijambo mu ngengo y'imali z'ibihubu biwugize.

Ibyo Madamu Merkel yabivugiye mu nteko nshingamategeko y'igihugu cye mu gihe abakuru b'ibihugu na za leta zigize uwo muryango barimo guteranira i Buruseli mu Bubirigi mu nama igomba kwibanda

cyane ku kuntu ikibazo cy'imyenda yo mu karere gakoresha ifaranga rya Euro cyabonerwa umuti.

Umukuru wa leta y'Ubudage kandi yanasabye bagenzi be kudahubuka bashyiraho amategeko mashya agenga imiikorere y'amabanki.

Yashimangiye ko kugera ku musaruro mwiza bitagomba gusimburwa no kwihuta cyane.

Ubufaransa na Espagne birasaba ko hajyaho uburyo bushya muri urwo rwego bwatangira gukurikizwa ku itariki ya mbere z'ukwezi kwa mbere k'umwaka utaha.

Ubwongereza bufite isoko rikomeye mpuzamahanga ry'imali ku mugabane w'Uburayi burifuza ko ububasha bwa Banki nkuru yabwo butakorwaho.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.