Inkubi y'umuyaga muri Cuba

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa cumi, 2012 - 15:38 GMT
Inkubi y'umuyaga muri Cuba

Inkubi y'umuyaga muri Cuba

Inkubi y'umuyaga Sandy yateye uburasirazuba bwa Cuba mu mujyi wa Santiago, nyuma yo gutera Jamaica.

Iyo nkubi y'umuyaga yateye imyuzure n'ibura ry'umuriro mu gace k'uburasirazuba ka Cuba.

Binatuma abantu ibihumbi n'ibihumbi bakurwa mu twabo.

Ubwo Umuyaga witiriwe Sandy wibasiraga Cuba, wangije uburasirazuba bw’ikirwa, cyane cyane intara za Guantanamo na Holguin.

Naho umujyi wa kabiri w’igihugu ariwo Santiago de Cuba wibasiwe n’imiyaga ifite umuvuduko uri hejuru ya kilometero 180 kw’isaha, ndetse n’imvura nyinshi yateye imyuzure n’amariba ararengerwa.

Abayobozi bashinzwe ubutabazi bahise bimura byihutirwa abantu ibihumbi, abandi nabo bari bahungiye ku nshuti cyangwa imiryango yahoo ahatibasiwe cyane.

Ba mukerarugendo nabo bahise bakurwa mu gace kangiritse, ndetse ingendo z’indege zerekeza iburasirazuba zabaye zihagaritswe.

Ikigo cya gisirikare cy’abanyamerica I Guantanamo nacyo cyibasiwe, umunyamakuru wari uhibereye yatangaje ko umuriro w’amashanyarazi w’icyo kigo wangiritse, bamwe mu bagororwa bakaba bimuriwe mu bindi bice by’icyo kigo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.