Umuyaga Sandy muri Amerika

Ibiherutse kuvugururwa: 30 ukwa cumi, 2012 - 14:34 GMT
Imyuzure muri Amerika

Imyuzure muri Amerika

Mu majyaruguru y'uburasirazuba bw' Amerika batangiye igikorwa gikomeye cyo gukubura inkengero y'inyanja nyuma y'inkubi y'umuyaga yaciye muri ako karere. Abantu bagera kuri 30 baguye muri uwo muyaga.

Umuyobozi w'umujyi wa New York, bwana Michael Bloomberg yavuze ko ibiraro n'imihanda byongeye gufungurwa ariko ko biri butware iminsi kugirango bashobore kugarura amashanyarazi n'ibikorwa byo gutwara abantu n'ibintu.

Ubu abantu bagera kuri miliyoni 6 bugarijwe n'icyo kibazo cyo kubura amashanyarazi.

Uyu muyaga uzwi kw'izina rya Sandy, watumye uwo mujyi uhura n'ikibazo cyo gutwara abantu n'ibintu kubera imyuzure yateye mu mihanda n'aho za gariyamoshi zica.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.