Imyuzure muri Nigeria yishe 363

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 14:32 GMT
Imyuzure muri Nigeria

Imyuzure muri Nigeria

Abanyanigeria barenga miliyoni ebyiri bakuwe mu twabo n'imyuzure yabaye muri uyu mwaka.

Ikigo k'igihugu gishinzwe ubutabazi kiravuga ko imvura nyinshi yavuye kuva mu kwezi kwa 7 yahitanye abantu 363.

Iyo myuzure niyo yabaye ikomeye muri iyi myaka 50 ishize ikaba yarasinzikaje cyane akarere kari hafi y'uruzi NIger.

Umunyamakuru wa BBC uri i Lagos, Will Ross aravuga ko abahinzi nabo bafite ikibazo cy'imyaka yabo yononekaye.

Umukuru wa Nigeria, Jonathan Goodluck yavuze mu kwezi gushize ko iyo myuzure yatumye igihugu kigwa mu kagaga ariko ko hatazaba ikibazo cy'ibiribwa mu gihugu.

Abaturiye ako karere kandi bavuga ko batewe ubwoba n'ingona, inzoka n'imvubu babonye mu nzu zabo zari zatwawe n'imyuzure

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.