Imyigaragambyo y'abakozi mu Burayi

Ibiherutse kuvugururwa: 14 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 13:10 GMT
Imyigaragambyo y'abakozi muri Espagne

Imyigaragambyo y'abakozi muri Espagne

Abakozi bo mu karere gakoresha ifaranga rya Euro bakoze imyigaragambyo yamagana gahunda zo kwizirika umukanda n'ibura ry'akazi rikomeje kwiyongera.

Muri Espagne na Portugal imyigaragambyo rusange y'abakozi yatumye serivisi zitwara abantu zidakora, amaduka n'amashuri nabyo ntibyafunguye.

Mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid, abari mu myigaragambyo bakozanyijeho n'igipolisi.

Mu Bugereki, mu Butaliyani no mu Bubirigi abitabiriye imyigaragambyo ntibari benshi.

Mu bindi bihugu abakozi bari bateganije guhurira hamwe.

Ingendo z'indege zibarirwa mu magana zaburijemo muri Espagne no muri Portugal.

Impuzamashyirahamwe y'abakozi mu Burayi niyo yateguye iyo myigaragambyo.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.