Contact FM yaciwe miliyoni 35

Ibiherutse kuvugururwa: 16 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 14:42 GMT
Contact FM yaciwe izahabu

Contact FM yaciwe izahabu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse Radio yigenga Contact FM kwishyura miliyoni 35 z'amafranga y’U Rwanda agomba guhabwa abanyamakuru 5 bayireze kubirukana mu buryo bunyuranije n'amategeko .

Iyi Radio itari ihagarariwe mu isoma ry’urubanza ngo igomba no kwishyura imisanzu yose yagombaga gutangira aba banyamakuru mu kigocy’igihugu cy’ubwiteganyirize bw’abakozi .

Nyuma y’iri somwa abanyamakuru bavuze ko bishimiye ko barenganuwe kandi ikibazo cyabo kikaba gishobora kubera isomo abandi bakoresha .

Ibirego byatanzwe n’aba banyamakuru 5 bishingiye ku mategeko agenga umurimo nko kwirukanwa bitubahirije amategeko ,kudahabwa imperekeza n’ibindi bihabwa umukozi usezerewe ndetse n’impozamarira y’igihombo cyaba cyaratewe n’uku kwirukanwa .

Ku birego byinshi umucamanza yasanze Radio Contact FM itsindwa bityo ikaba igomba kwishyura .

Urukiko rwategetse iyi Radio yigenga gutanga miliyoni zikabakaba 36 agomba kugabanywa aba banyamakuru 5 .

Ugomba guhabwa amafranga menshi ni uzabona miliyoni zisaga gato 11 na ho uwatsindiye ari hasi ni uzabona miliyoni 5.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza aba banyamakuru bagaragaza akanyamuneza ku maso .

Hari hashize umwaka wose rugeretse mu nkiko hagati yaba banyamakuru na Contact FM yahoze ari umukoresha wabo nyuma y’aho bananiriwe kumvikana imbere y’urwego rw’ubugenzuzi bw’umurimo.

Contact FM ni imwe mu maradio yigenga yabimburiye ayandi kumvikana mu mujyi wa Kigali .

Kuri ubu igihugu kirabarura Radio zigenga zisaga 20 ,nyinshi muri zo zikaba zigamije ubucuruzi .

Nubwo ikibazo cyo kwirukana abakozi ari cyo kigiye ahagaragara ,ngo hari n’ibindi bigaragara mu maradio yigenga nko gukoresha abakozi badahembwa ,kutabaha amasezerano yakazi no kutabashyira mu bwiteganyirize bw’abakozi kandi biteganywa n’amategeko .

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.