Intambara irakomeje hagati ya Isiraheli na Hamas

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 14:31 GMT
Abasirikare ba Isiraheli

Abasirikare ba Isiraheli

Igisirikare cya Israheli cyabwiye BBC ko cyari gifite umugambi wo kurasa ku nzu iri mu ntara ya Gaza ku cyumweru mu gitero cy'indege cyahitanye abantu 10 bo mu muryango umwe.

Kiravuga ko cyayirasheho kubera ko cyatekerezaga ko muri iyo nzu hari hihishe umwe mu bayobozi bakuru b'umutwe wa Hamas.

Uyu ni umunsi wa gatandatu ingabo za Isiraheli zisuka ibisasu ku ntara ya Gaza.

Intagondwa z'abayisilamu nazo zikomeje kurasa ibisasu byo mu bwoko bwa roketi ku butaka bwa Isiraheli biturutse mu ntara ya Gaza.

Abakozi bo mu buvuzi ku ruhande rw'abanyapalestina baravuga ko kuva intambara yatangira ku wa gatatu hamaze gupfa abantu 90 benshi muri bo akaba ari abasivili.

Ku ruhande rwa Isiraheli hamaze gupfa abantu batatu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.