Umutwe wa M23 urasaba leta imishyikirano

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 12:53 GMT
Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23

Inyeshyamba zo mu mutwe wa M23

Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zahaye leta amasaha 24 kugirango ibe yatangiye kugirana imishyikirano nawo kandi ibe yavanye ingabo zayo mu mujyi wa Goma.

Leta ya Congo ivuga ko nta biganiro ishobora kugirana n'izo nyeshyamba, ngo ahubwo ishobora kubigirana gusa na leta y'Urwanda ishinjwa gutera inkunga umutwe wa M23.

Mu gihe izo nyeshyamba zikomeje kwigira imbere abaturage babarirwa mu bihumbi barimo guhunga.

Umutwe wa M23 uvuga ko abarwanyi bawo ubu bahagaze mu bilometero bikeya uvuye mu mujyi wa Goma.

Umunyamakuru wa BBC uhari aravuga ko mu mihanda yaho haboneka ibimodoka bigendera ku minyururu by'ingabo za Congo n'umuryango w'abibumbye.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.