Imvururu i Nairobi nyuma y'igitero kuri bisi

Ibiherutse kuvugururwa: 19 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 13:48 GMT
Bisi yangijwe n'igisasu mu gace ka Eastleigh

Bisi yangijwe n'igisasu mu gace ka Eastleigh

Mu murwa mukuru wa Nairobi, Kenya, habaye imvururu nyuma y'umunsi umwe gusa hatezwe igisasu kuri bisi kigahitana abantu byibura barindwi mu gace ka Eastleigh.

Abapolisi barashe mu kirere bakanakoresha ibyuka biryana mu maso kugirango bakumire ibikorwa by'urugomo mu karere ka Eastleigh gatuwe cyane n'abanyakenya bo mu bwoko bw'abasomali.

Abanyamakuru bari muri Kenya baravuga ko abantu benshi batuye umujyi wa Nairobi batekereza ko abari inyuma y'icyo gitero cyabaye ku cyumweru ari abashyigikiye umutwe wa Al Shabaab wo muri Somalia ugendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.