DRC: M23 yanze kuva Goma nta mishyikirano

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 16:52 GMT
Inyeshyamba za M23

Umutwe wa M23 wavuze ko utazasubira inyuma leta ya Congo itabanje kuza ku meza y'ibiganiro.

Ejo abakuru b'ibihugu by'u Rwanda, Uganda na Congo bavuze ko uwo mutwe ugomba kuva mu duce umaze kwigarurira.

Kuwa kabiri bafashe umujyi wa Goma, ejo bafata uwa Sake.

Hagati aho muri uwo mujyi wa Sake uri mu burengerazuba bwa republika iharnira demokarasi habaye imirwano hagati y'ingabo za leta n'umutwe wa M23.

Nyuma yo gufata umujyi wa Goma ejobundi ku wa kabiri, inyeshyamba za M23 zari zinjiye mu mujyi wa Sake ejo nta mirwano ibaye kuko ingabo za leta zari zahavuye.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.