Ramush Haradinaj yagizwe umwere

Ibiherutse kuvugururwa: 29 ukwa cumi na rimwe, 2012 - 12:58 GMT
Ramush Haradinaj

Ramush Haradinaj

Urukiko rw'ubujurire rwa ONU ruri i La Haye mu Buholande rwagize umwere Ramush Haradinaj wahoze ari ministri w'intebe wa Kosovo.

Yashinjwaga ibyaha by'intambara byakorewe abaseribe, abanyalubaniya n'abaroma mu mwaka wa 1998 igihe yari umukuru w'ingabo ziyitaga izo kubohoza Kosovo ikava kuri Seribia maze ikigenga.

Urukiko rwasanze ubushinjacyaha butarabashije kwerekana nta shiti ko ibyo byaha yabikoze. Bwana Haradinaj yari yarahanaguweho ibyo byaha mu mwaka wa 2008, ariko icyo cyemezo gisubirwamo kubera ko byavugwaga ko abatangabuhamya batewe ubwoba bigatuma rero hari igice cy'urubanza gisubirwamo ku nshuro ya mbere mu mateka y'urwo rukiko.

Umuvugizi wa leta ya Serbia yavuze ko icyemezo cyo kugira umwere Ramush Haradinaj kibangamiye cyane ubutabera, ubumwe n'ubwiyunge muri ako karere.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.