Abategetsi ba Congo basubiye i Goma

Ibiherutse kuvugururwa: 2 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 11:26 GMT
Abarwanyi ba M23 bava i Goma

Abarwanyi ba M23 bava i Goma

Abategetsi b'intara ya Kivu y'amajyaruguru barimo umuyobozi wayo Julien Paluku n'ushinzwe ubutegetsi bw'igihugu muri iyo ntara bamaze kugaruka mu mujyi wa Goma.

Igipolisi cya Congo nacyo kimaze kuhagera ariko haracyari amakuru ataremezwa neza avuga ko igisirikare kiri mu nzira kigana i Goma.

Ingabo za FARDC ngo zasubiye mu mujyi wa Goma nyuma y'iminsi ibiri inyeshyamba za M23 zihavuye.

Inyeshyamba za M23 zavuye muri uwo mujyi mu mpera z'iki cyumweru nyuma y'icyumweru n'iminsi itanu zari zimaze zigaruriye uwo mujyi wa Goma n'indi mijyi irimo Sake na Mushaki yo mu majyaruguru ya Kivu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.