Kamarampaka ku itegeko nshinga rishya mu Misiri

Ibiherutse kuvugururwa: 12 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 14:13 GMT
Abarwanya Perezida Morsi mu myigaragambyo

Abarwanya Perezida Morsi mu myigaragambyo

Ishyirahamwe ry'amashyaka atavuga rumwe na leta mu Misiri yasabye abayoboke bayo kudatora, muri kamarampaka iteganijwe mu mpera za kino cyumweru, umushinga w'itegeko nshinga rishya wakuruye impaka nyinshi mu gihugu.

Iryo shyirahamwe ryari ryabanje gusaba abayoboke baryo kutitabira ayo matora. Abanyamisiri baba mu mahanga bo batangiye gutora.

Ariko Hamdeen Sabah, umwe mu bayobozi bakuru b'ishyaka rya National Salvation Front, yavuze ko bazitabira iyo kamarampaka ari uko abacamanza n'indorerezi mpuzamahanga bemeye kurebera ayo matora.

Ibiganiro by'ubwiyunge byatumijwe n'igisirikare byagombaga kuba kuri uyu wa gatatu byatinze gutangira.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.