Gutega igisasu kuri ANC byaburijwemo

Ibiherutse kuvugururwa: 17 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 13:14 GMT
Jacob Zuma (hagati) aramukanya na Kgalema Montlanthe

Jacob Zuma (hagati) aramukanya na Kgalema Montlanthe

Igipolisi cyo muri Afurika yepfo kiravuga ko cyaburijemo umugambi wo gutega igisasu ahantu harimo kubera inama nkuru y'ishyaka rya ANC riri ku butegetsi.

Umuvugizi w'igipolisi cyo muri Afurika yepfo yatangaje ko abazungu bane bagendera ku matwara akaze batawe muri yombi.

Igipolisi kiravuga kandi ko abo bagabo bari bafite umugambi wo gutega igisasu muri rimwe mu mahema ari aharimo kubera iyo nama nkuru ya ANC.

Abayoboke b'iryo shyaka bagera ku bihumbi 5 bagomba gutora umukuru mushya w'iryo shyaka n'abandi bayobozi bakuru b'inzego zaryo.

Uwungirije umukuru w'igihugu Kgalema Montlanthe na Perezida Jacob Zuma nibo bahatanira uwo mwanya wo kuyobora iryo shyaka.

Uzatorwa kuyobora iryo shyaka yizeye ko ashobora gutsinda amatora y'umukuru w'igihugu ateganijwe mu mwaka wa 2014.

Ishyaka rya ANC ryagiye ku butegetsi mu mwaka wa 1994 nyuma yaho ubutegetsi bw'ivanguramoko burangiriye muri icyo gihugu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.