Algeria: Prezida Hollande muri Algeria

Ibiherutse kuvugururwa: 20 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 13:49 GMT
Prezida Francois Hollande

Prezida Francois Hollande

Umukuru w'Ubufaransa, Francois Hollande yemeye ko hari abanyalgeria bababajwe n'Ubufaransa igihe bwakoronizaga Algeria.

Yavuze ko abanyalgeria bashyizweho agahato mu kwemera ubutegetsi imyaka igera kw'ijana na mirongo itatu n'ibiri.

Ariko yarekereye aho ntiyagera ku mbabazi abanyalgeria benshi bari bategereje ko asaba.

Prezida Hollande ibyo yabivugiye mu nteko nshingamateka i Algiers ku murwa mukuru w'Algeria ku munsi wa kabiri amaze muri icyo gihugu.

Urugendo rwa Hollande rugamije gushimangira umubano n'ubukungu hagati y'Ubufaransa na Algeria.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.