ICTR: Ngirabatware abaye uwanyuma gukatirwa

Ibiherutse kuvugururwa: 20 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 13:10 GMT
Augustin Ngirabatware

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha muri Tanzania rwakatiye Augustin Ngirabatware igifungo cy'imyaka mirongo itatu n'itanu.

Bwana Ngirabatware wari umushikiranganji ushinzwe imigambi ya leta muri leta y'abatabazi, yahamijwe icyaha cya jenoside n'ibindi byaha birimo guhamagarira abantu gufata abagore ku ngufu muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Augustin Ngirabatware niwe muntu wenyine usigaye uzumvwa mu rubanza rw'ubujurire mbere yuko uru rukiko rurangiza imirimo yarwo mu mwaka w'i 2014.

Nubwo hari ibirego bitari bike urukiko rwavuze ko ubushinjacyaha butatangiye ibimenyetso bihamye, Prezida w’urugereko rwaburanishije Ngirabatware, umutanzania William Hussein Sekule asoma urubanza, yavuze ko abacamanza bashingiye ku bimenyetso byatanzwe, basanze icyaha cya jenoside, icyo gushishikariza abandi kuyikora n’icyaha cyo gukorera abagore ibyamfurambi bimuhama.

Ngirabatware ngo yashishikarije kandi atera inkunga ibikorwa by’itsembabwoko mu cyahoze ari komini ya Nyamyumba muri Gisenyi, aho akomoka, ndetse ngo yanabwirakwije intwaro mu nterahamwe muri ako karere, azibwira ko atifuza kongera kubona umututsi muzima muri iyo komini.

Izo nterahamwe ngo zaje gufata abagore ku ngufu, ibyo nabyo ngo akaba agomba kubiryozwa mu rwego rw’ubufatanyacyaha.

Urukiko rwanze ibimenyetso byose byari byatanzwe na Ngirabatware avuga ko atigeze akoza ikirenge muri Nyamyumba ku matariki bavuga ko yagiyeyo, birimo ^pasiporo yashingiragaho avuga ko yari mu mahanga kuri amwe mu matariki bamuregaho.

Me Milène Dimitri umwunganira, yavuze ko ntacyo yavuga ku mikirize y’urubanza atarasoma neza inyandiko yarwo yuzuye ku buryo burambuye, dore ko ibyasomwe mu rukiko byari incamake.

Augustin Ngirabatware abaye uwa nyuma uciriwe urubanza n’urukiko rw’iremezo rwa Arusha, impamvu ikaba yuko ari mu bafashwe nyuma. Yatawe muri yombi mu kwa cyenda 2007, azanwa ku rukiko mu kwa cumi 2008, bibanje kuzurungutana mu nkiko zo mu Budage aho yari yarafatiwe. Iyo myaka itanu yari amaze afashwe izavanwa mu gifungo cy’imyaka 35 yahawe.

Urukiko rero mu rw’iremezo rushoje imirimo yarwo, ababa batarafatwa bazakurikiranwa n’urwego rwashyiriweho kurangiza insigarira z’uru rukiko mpuzamahanga, ubu rwatangiye imirimo yarwo Arusha.

Imanza mu rw’ubujurire ziteganijwe kurangirana n’umwaka w’2014.

Mu mirimo yarwo rurangije, urukiko rwakoze ibirego 93, abantu 83 batabwa muri yombi, muri bo 65 bahamwa n’ibyaha, barimo icyenda babyiremereye, naho icumi bahanaguweho ibyaha bararekurwa.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.