Rwanda: FPR yijihije isabukuru y' imyaka 25

Ibiherutse kuvugururwa: 20 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 15:28 GMT
Paul Kagame wa FPR

Paul Kagame

Mu Rwanda, uyu munsi ishyaka riri ku butegetsi FPR ryizihije imyaka 25 rimaze rishinzwe. FPR iri ku butegetsi mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1994 nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa prezida Juvenal Habyarimana na guverinoma yateguye jenoside. FPR ishimwa kuba yaragize uruhare rukomeye mu guhagarika jenoside. Ariko abayinenga bavuga ko itarashobora gukemura ibibazo by’ubwisanzure no korohera abatavuga rumwe nayo.

Mu birori by’imivugo n’indirimbo, imyambaro y’amabara y’umutuku, umweru n’ubururu aranga ishyaka riri ku butegetsi, ni bimwe mu byaranze ibihumbi by’abari kuri stade nkuru y’igihugu kurata FPR no kwibuka ibyagezweho nayo.

Si kenshi prezida wa Repubulika avuga amazina bwite y’abantu mu mbwirwaruhame ze, ashima ibikorwa byabo n’uruhare mu ishingwa ry’ishyaka FPR hari mu mwaka wa 1987. Mu mwambaro woroshye w’amaboko magufi, prezida Paul Kagame akaba n’umukuru w’ishyaka FPR yafashe umwanya wo kwibuka bamwe mu babaye ku isonga ry’ishingwa ry’ishyaka rya FPR inkotanyi, imyaka 25 ishize. Abapfuye n’abakiriho.

Ishyaka FPR riri ku butegetsi kuva mu mwaka wa 1994 nyuma ya jenoside, ryatangiye nk’umutwe w’inyeshyamba muri Uganda. Mu mwaka wa 1990 ingabo z’inkotanyi ziganjemo impunzi z’abatutsi zirukanwe mu gihugu cyabo n’intagondwa z’abahutu, zifata intwaro zatangije urugamba rw’intambara yahiritse ubutegetsi bw’uwahoze ari prezida Juvenal Habyarimana. Kuri prezida Kagame, ngo hari byinshi byo kwishimira imyaka ishyaka ayoboye rimaze riri ku butegetsi .

Hamwe mu rwego ubutegetsi buyobowe na FPR bushimwa mu gihugu no hanze yacyo, ni politiki yo guteza imbere abagore. Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda iza ku mwanya wa mbere ku isi muzifite umubare muni w’abagore. Mu buzima, abagera kuri 90% bafite ubwisungane mu buvuzi. Prezida Kagame kandi yizeza abanyarwanda byinshi byiyongera mu rwego rw’imibereho myiza yabo, kuri ejo hazaza.

Ku rundi ruhande ariko, benshi banenga iri shyaka gutezuka kuri zimwe mu ntego zaryo z’ibanze zirimo ubutegetsi burangwa na demokarasi. Abatavuga rumwe na leta bashinja FPR kutihanganira ibitekerezo binenga ubutegetsi no kuniga ubwisanzure ku ijambo n’itangazamakuru ryigenga. Bamwe mu batangije iri shyaka rifatwa nka moteri y’iterambere ry’igihugu, ubu bari mu buhunzi. Benshi banenga FPR ku mugaragaro bakanayishinja kuyoborana igitugu no kunanirwa guca burundu impamvu zitera ubuhunzi, kimwe mu mapfundo akomeye yatumye ishingwa mu gushaka umuti wo kubuca.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.