Kenya: abajura bibye inka 200 i Baragoi

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 22:00 GMT
Ubujura muri Kenya

Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko amabandi yitwaje imbunda yagabye igitero mu gace kari hafi y'umujyi wa Baragoi uri mu majyaruguru y'uburengerazuba bw'igihugu, yiba amatungo akababaka amajana.

Ngo bagabye icyo gitero bagera muri magana abiri kandi benshi muribo bari bitwaje intwaro zikomeye.

Abantu benshi bamaze guhunga. Mu kwezi gushize kwa cumi na kumwe, abapolisi bagera kuri mirongo ine bishwe n'ayo mabandi yiba amatungo.

Kuwa gatanu, inteko nshingamateka yasabye leta ya Kenya gushyiraho akanama gashinzwe gukora iperere kuri ubwo bwicanyi bwakorewe abapolisi, ubwicanyi bwabaye ubwa mbere mu mateka y'igihugu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.