Vatican: Papa yahaye imbabazi Gabriele

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 22:11 GMT
Paolo Gabriele

Papa Benedict yahaye imbabazi uwahoze ari umukozi we wari warakatiwe igifungo cy'amezi cumi n'umunani kubera icyaha cyo kwiba impapuro za Papa.

Itangazo ry'i Vatican rivuga ko Papa Benedict yasuye Paolo Gabriele muri gereza y'i Vatican amwibwirira ko yemeye kumuha imbabazi yasabye.

Bwana Gabriele yari yakatiwe mu kwezi kwa cumi gushize amaze guhamwe icyaha cyo kwiba impapuro za Papa akazishyira abanyamakuru.

Na mugenzi we Claudio Sciarpelletti wahamijwe icyaha cyo kumufasha yahawe imbabazi.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.