Syria: 90 baguye mu gitero cy'indege

Ibiherutse kuvugururwa: 23 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 22:28 GMT
Igitero muri Syria

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Syria baravuga ko abantu mirongo icyenda baguye mu gitero cyagabwe n'indege za leta igihe bari ku mirongo bagiye kugura imigati mu mujyi ugenzurwa n'inyeshyamba.

Abandi benshi ngo bakomeretse ariko nta makuru y'abadafite aho babogamiye yari yemeza iyo mibare.

Abatavuga rumwe na leta bashyize video ku rubuga rwa internet yerekana uko byari bimeze nyuma y'icyo gitero cyagabwe mu mujyi wa Halfaya uri mu ntara ya Hama.

Iyo video yerekanye imirambo n'ibice by'imibiri biri mu muhanda n'abantu batabwe mu maze yasenyutse.

Hanabonetse abari bahatuye biruka bajya gutabara abakomeretse, bakabashyira ku bitugu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.