Impanuka y'indege muri Birimaniya

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 14:33 GMT
Impanuka y'indege ya Air Bagan muri Birimaniya

Impanuka y'indege ya Air Bagan muri Birimaniya

Abategetsi bo muri Birimaniya batangaje ko abantu babiri bapfuye igihe indege ikora ingendo z'imbere mu gihugu yagwaga bitateganijwe mu muhanda maze igashya hafi y'ikibuga cy'indege cya Heho hagati muri Birimaniya.

Ngo hari igihu cyinshi. Itangazo ryashyizwe ahagarara n'isosiyete Air Bagan rivuga ko umugore umwe ushinzwe kuyobora abagenzi yapfiriye muri iyo ndege.

Hari amakuru yavugaga ko umwana w'umuhungu w'imyaka 11 ariwe muntu wari muri iyo ndege waguye muri iyo mpanuka.

Undi iyo mpanuka yahitanye n'umuntu wigenderaga ku ipikipiki yagonzwe n'iyo ndege.

Umupiloti wayo n'umufasha we n'abandi bagenzi 9 barimo abanyamerika babiri, umwongereza n'umunyakorea bakomeretse.

Umuyobozi mukuru w'isosiyete Air Bagan yavuze ko abantu bagera kuri 50 barokotse iyo mpanuka- benshi muri bo akaba ari bamukerarugendo - bashyizwe mu yindi ndege yabajyanye mu mujyi ukomeye wa Rangoon.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.