Papa yasabiye abatuye isi amahoro

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 13:54 GMT
Papa Benedigito wa XVI

Papa Benedigito wa XVI

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Benedigito wa 16 mu butumwa bwo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, yasabiye isi yose amahoro.

Papa yasabye abanyaisiraheli n'abanyapalesitina kugira ibiganiro, anamagana ubwicanyi bukorerwa inzirakarengane mu gihugu cya Syria.

Yanasabye kandi ibihugu by'abarabu byabayemo amahinduka ya politiki kubaka ibihugu byubaha kandi ntibirenganye ababituye.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yasengeye imibanire myiza y'abaturage muri Nigeria maze yamagana ibikorwa by'iterabwoba byibasira akenshi abakirisitu muri icyo gihugu.

Yanasabye kandi abayobozi bashya b'Ubushinwa kubaha inkunga y'amadini mu buzima bw'igihugu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.