Itegeko ribuza abanyamerika kurera impfubyi

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 13:17 GMT
Vladmir Putin

Perezida w'Uburusiya, Vladmir Putin

Perezida w'Uburusiya, Vladmir Putin, yashyize umukono kw'itegeko ryakuruye impaka nyinshi ribuza abanyamerika kurera abana b'impfubyi bo mu Burusiya.

Iri tegeko rishyizweho kugirango Uburusiya bwihimure ku itegeko ryo muri Amerika ryitiriwe Magnitsky rifatira ibihano abategetsi b'Uburusiya bashinjwa ibyaha byibasira inyoko muntu.

Imbarutso ya rino tegeko ryo muri Amerika ni urupfu rwa Sergei Magnitsky - umunyamategeko washyiraga ahagaragara ibitagenda neza - waguye muri gereza yo mu Burusiya.

Umutegetsi umwe wari washinjwe kugira uruhare mu rupfu rwa Magnitsky yagizwe umwere n'urukiko rw'i Moscow mbere gato yaho Perezida Putin ashyiriye umukono ku itegeko ribuza abanyamerika kurera impfubyi z'abarusiya.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.