CAR: Inyeshyamba zanze ibyifuzo bya Prezida Bozize

Ibiherutse kuvugururwa: 28 ukwa cumi na kabiri, 2012 - 13:38 GMT
Prezida Bozize na Yayi

Umuvugizi w'inyeshyamba Eric Massi yavuze ko badashobora kwizera umukuru w'igihugu kuko abashinzwe umutekano i Bangui bakomeza guhohotera abadushyigikiye n'imiryango y'abari mu mutwe w'inyeshyamba.

Yavuze ko abantu barenga magana ane bashyigikiye inyeshyamba babuze irengero ryabo.

Leta ariko yavuze ko nta ruhare yagize muri iryo bura ry'abo bantu.

Bwana Massi yavuze ko ingabo nyafurika zo kubahiriza amahoro zakagombye kujya guhagarika ibyo yise gushyira ku ngoyi no gukubita abantu bo mu moko yo mu majyaruguru y'igihugu abo inyeshyamba zituruka.

Yavuze ko nibitaba ibyo, inyeshyamba zizigira ubwazo i Bangui gutabara abo bantu.

Ejo umukuru wa Rebublique Centre Africaine, Francois Bozize yari yavuze ko yiteguye gushyiraho leta y'ubumwe bw'igihugu irimo inyeshyamba zimaze iminsi zigarurira imijyi yo muri icyo gihugu.

Umujyi wa nyuma ziheruka gufata uri mu bilometero ijana na milongo itanu uvuye mu murwa mukuru wa Bangui.

Ibyo Prezida Bozize yabivuze amaze kubonana n'umukuru w'umuryango w'ubumwe bw'Afrika, Yayi Boni.

Prezida Bozize yanavuze ko atazongera kwiyamamaza mu matora azaba mu mwaka w'i 2016.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.