Ubuhinde: abagabo 5 bashinjwe gufata umukobwa ku ngufu

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa mbere, 2013 - 14:31 GMT
Imyigaragambyo yamagana ihohotera ry'abagore mu Buhinde

Imyigaragambyo yamagana ihohotera ry'abagore mu Buhinde

Igipolisi cyo mu Buhinde cyashinje abagabo batanu icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa muri bisi mu mujyi wa Delhi mu kwezi gushize.

Abo bagabo ntabwo bari mu rukiko. Icyaha cyiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igihano cyo gupfa.

Umugabo wa 6 azashinjwa icyo cyaha ari uko hamaze gukorwa ibizamini byo kwa muganga byemeza neza imyaka ye y'amavuko.

Urubanza ruzabunishirizwa mu rukiko rwihutisha imanza ku buryo rushobora gutangira kumvwa mu mpera za kino cyumweru.

Ifatwa ku ngufu ry'uyo mukobwa wigaga ubuganga ryamaganwe na benshi mu Buhinde aho ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore akenshi ridahanwa.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.