CAR: Afrika yepfo yoherejeyo ingabo 120

Ibiherutse kuvugururwa: 6 ukwa mbere, 2013 - 23:28 GMT
Ingabo za Afrika yepfo muri CAR

Afrika yepfo yemeje ko yohereje abandi basirikare muri Republique Centre Africaine mu gihe inyeshyamba zikomeje kwegera imbere zirwanya leta.

Umuvugizi w'ubushikiranganji bushinzwe imibano n'amahanga muri Africa yepfo yavuze ko abandi basirikare ijana na makumyabiri boherejwe kujya gukingira umutekano abasirikare b'Afrika yepfo basanzwe baragiye gutoza abasirikare ba Republique Centre Africaine.

Ibiro bya Prezida Zuma byavuze ko hari abandi basirikare magana ane bamaze kwemezwa ko bazoherezwa muri icyo gihugu.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.