DRC: Indege zitwara za ONU muri Kivu

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa mbere, 2013 - 15:13 GMT
Indege zitwara zitara amakuru

Umukuru w'ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu muryango w'abibumbye yasabye ko bakoresha indege zitwara zizajya gutara amakuru mu kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Herve Ladsous yavuze ko izo ndege zizafasha ingabo zigera ku bihumbi cumi na birindwi za ONU n'igipolisi kubungabunga umutekano w'abaturage.

Ariko uhagarariye u Rwanda mu muryango w'abibumbye yabwiye abanyamakuru ko leta y'u Rwanda hamwe n'izindi leta nyinshi zifite uburenganzira bwo kugira impungenge kw'ikoreshwa ry'izo ndege.

Icyegera cy'uhagarariye u Rwanda muri ONU, Olivier Nduhungirehe, yabwiye BBC ko u Rwanda nk'igihugu kiri mu muryango w'ibihugu bitagize aho bibogamiye Non Alliance Movement (NAM), kitemera uburyo icyo cyemezo cyafatwa kuko hakiri integuro iri gukorwa n'ubunyamabanga bukuru bwa ONU, integuro yo kureba uko izo ndege zizakoreshwa.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.