India: Umusirikare w'Ubuhinde yaciwe umutwe

Ibiherutse kuvugururwa: 9 ukwa mbere, 2013 - 12:55 GMT
Abasirikare b'Ubuhinde

Igisirikare cy'Ubuhinde cyavuze ko umwe mu basirikare bacyo babiri biciwe ku mupaka bajya impaka na Pakistan mu ntara ya Kashmir, yaciwe umutwe n'abasirikare ba Pakistani. Ngo basanze imirambo yabo yaciwemo ibice.

Ejo kuwa kabiri, Ubuhinde bwareze Pakistani ko yarenze ku mupaka ikagaba igitero ku butaka bwayo.

Umushikiranganji w'ingabo w'Ubuhinde, A.K.Anthony yavuze ko ibikorwa bya Pakistani birimo gushotorana bikabije.

Pakistani ariko yamaganye ibyo birego, ivuga ko ari umugambi wo kuyobya umurari kugirango abantu bibagirwe iby'umusirikare wa Pakistani wishwe mu mpera z'icyumweru gishize.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.