UK: Icyegeranyo kuri Jimmy Savile

Ibiherutse kuvugururwa: 11 ukwa mbere, 2013 - 14:53 GMT
Jimmy Savile

Icyegeranyo cya polisi cyavuze ko Jimmy Savile wari umunyamakuru wa BBC, yamaze imyaka igera kuri mirongo itandatu ari ruharwa mu gukora ibyaha byo gusambanya no gufata ku ngufu.

Iki cyegeranyo cyagaragaje ibyaha birenga magana abiri yakoze kandi ko benshi mu bo yabikoreye bakaba bari munsi y'imyaka cumi n'umunani, harimo n'umwana warufite imyaka umunani.

Icyo cyegeranyo kivuga ko iyo ibyo byaha bitaza gusuzugurwa, aba yarakurikiranywe.

Ibyo byaha byakorewe mu nzu za BBC no mu bitaro aho yakoraga adahembwa(umukorerabushake).

Savile umaze umwaka umwe gusa apfuye, yari umuntu wihebeye imirimo y'ubugizi bwa neza.

Ingaruka z'ibyo yakoze zatumye uwari umuyobozi wa BBC, George Entwistle yegura.

Kuva aho ibyo bikorwa bye bitangiye gushyirwa ahagaragara, abahohotewe bagera mu majana bahise baza kuvuga ibyababayeho.

Ibindi bifitanye isano n'iyi nkuru

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.