Ibitero by'ingabo z'Ubufaransa muri Mali

Ibiherutse kuvugururwa: 12 ukwa mbere, 2013 - 14:10 GMT
Perezida Francois Hollande (iburyo) na ministre w'ububanyi n'amahanga we Laurent Fabius

Perezida Francois Hollande (iburyo) na ministre w'ububanyi n'amahanga we Laurent Fabius

Ingabo z'Ubufaransa zikomeje kugaba ibitero by'indege ku barwanyi bo mu mitwe igendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu yigaruriye amajyaruguru ya Mali.

Ubufaransa kandi bwohereje abasirikare muri Mali bo kurinda umurwa mukuru Bamako.

Ministri w'ingabo w'Ubufaransa, Jean-Yves Le Drian, yatangaje ko abasirikare b'Ubufaransa barashe ku mirongo y'nyeshyamba zerekezaga mu mujyi wa Mopti.

Yongeyeho ko hari umupiloti w'umufaransa wishwe ku wa gatanu.

Ministri w'intebe w'Ubufaransa, Jean Marc Ayrault, yavuze igihugu cye cyohereje abasirikare muri Mali kugirango gihagarike icyo yise imitwe y'iterabwoba ibangamiye igihugu cya Mali ndetse n'akarere kose.

Mbere yaho, ingabo za leta ya Mali zari zatangaje ko zisubije umujyi ukomeye wa Konna zibifashijwemo n'ingabo z'Ubufaransa.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.