Umusirikare w'umufaransa yiciwe muri Somalia

Ibiherutse kuvugururwa: 12 ukwa mbere, 2013 - 13:47 GMT
Umufaransa wafashweho ingwate muri Somalia

Umufaransa, Denis Allex, wafashweho ingwate.

Umusirikare w'umufaransa yiciwe muri Somalia naho undi ntawe uzi irengero rye nyuma y'igikorwa cyapfubye cyo kubohora umufaransa wafashweho ingwate muri Somalia.

Minisitiri w'ingabo w'Ubufaransa, Jean-Yves Le Drian, yavuze ko ingabo zidasanzwe z'abafaransa icyo gikorwa kitazoroheye kandi n'uwo mufaransa wafashweho ingwate ngo ashobora kuba yishwe n'ibyihebe byari bimufite.

Yavuze kandi ko abarwanyi b'intagondwa z'abayislamu 17 nabo bapfuye.

Umutwe wa Al-Shabab watangaje ko uwo mugabo - ukora akazi k'ubutasi - akiri muzima kandi ko hari umusirikare w'umufaransa uri mu maboko yawo.

Abatuye i Bulo Marer, mu majyepfo ya Somalia basobanuye ukuntu abasirikare b'abanyamahanga baje muri kajugujugu yahagaze ku gisenge k'inzu yakoreshwaga n'intagondwa z'abayisilamu.

Baravuga ko byibura abaturage b'abasivili bane barimo umugore utwite bahasize ubuzima igihe imirwano yabaga.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.