Ubujurire bwa Charles Taylor

Ibiherutse kuvugururwa: 22 ukwa mbere, 2013 - 13:50 GMT
Charles Taylor

Charles Taylor

Charles Taylor, wigeze kuba umukuru wa Liberia yasubiye imbere y'urukiko rw'i La Haye mu Buholande aho arimo kugerageza kureba niba ibyaha by'intambara yahamijwe byamuhanagurwaho.

Uru rukiko rudasanzwe rushyigikiwe na ONU ruburanisha ibyaha by'intambara byakorewe muri Sierra Leonne rugiye kumara iminsi ibiri rwumva ubujurire bwa Bwana Taylor.

Yakatiwe umwaka ushize gufungwa imyaka 50 kubera gufasha inyeshyamba muri Sierra Leonne zakoze amarorerwa arimo ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu.

Abamwunganira baravuga ko urukiko rwamuhamije ibyaha rugendeye ku bimenyetso bishingiye ku mabwire kandi ko nicyo gihe ibyaha byakorwaga Charles Taylor atari muri Sierra Leonne.

Ubushinjacyaha bushaka ko igihano yahawe cy'imyaka 50 kizamurwa kigashyirwa ku myaka 80 ngo kubera ko yagize uruhare rukomeye mu gutuma ibyo byaha bikorwa.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.