Mali: inyeshyamba zasenye ikiraro gikomeye

Ibiherutse kuvugururwa: 25 ukwa mbere, 2013 - 13:57 GMT
Inyeshyamba zo muri Mali

Inyeshyamba zo muri Mali

Inyeshyamba zigendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu zigaruriye amajyaruguru y'igihugu cya Mali zasenye ikiraro gikomeye gihuza uburasirazuba bw'icyo gihugu n'igihugu bihana imbibi cya Niger.

Ingabo mpuzamahanga zo mu bihugu bya Afurika ziyemeje kuza gutera inkunga ingabo za leta ya Mali zagombaga kunyura aho icyo kiraro kiri zije guhangana n'izo nyeshyamba.

Igitero cyasenye mu ijoro ryakeye icyo kiraro - kiri mu mujyi wa Tassiga uri mu birometero 60 uvuye ku mupaka w'igihugu cya Niger - cyafunze inzira y'umuhanda ya bugufi yerekeza mu mujyi wa Gao wabaye indiri y'izo nyeshyamba.

Indege z'intambara z'Ubufaransa zikomeje gusuka ibisasu ku birindiro by'izo nyeshyamba zigendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu muri ako karere. Abasirikare barenze ibihumbi 2 bakomoka muri Chad n'abandi 500 bakomoka muri Niger barateganya kwinjira muri Mali banyuze muri Niger.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.