Ingabo za ONU muri Mali

Ibiherutse kuvugururwa: 31 ukwa mbere, 2013 - 13:37 GMT
Inyeshyamba zo mu mutwe wa Ansardine

Inyeshyamba zo mu mutwe wa Ansardine

Ministri w'ingabo w'Ubufaransa, Jean-Yves Le Drian, yatangaje ko ashyigikiye igitekerezo cyo kohereza ingabo za ONU kubahiriza amahoro muri Mali.

Bwana Le Drian ashyigikiye ko hashyirwaho umutwe munini w'ingabo za ONU Ubufaransa bwagiramo uruhare.

Muri Mali ubu hari ingabo zo mu bihugu bya Afurika ndetse n'abasirikare b'abafaransa barenga ibihumbi bitatu.

Ministri w'ingabo w'Ubufaransa kandi yavuze ko ibitero by'indege z'Ubufaransa bimaze ibyumweru bitatu byibasira inyeshyamba zigendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu mu majyaruguru ya Mali byazishegeshe ku buryo ubu zatatanye.

Ariko rero yongeyeho ko intambara yo guhashya izo nyeshyamba itari yarangira kandi ko zigiteye ikibazo mu rwego rwa gisirikare.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.