Mariano Rajoy arahakana kurya ruswa

Ibiherutse kuvugururwa: 2 ukwa kabiri, 2013 - 15:11 GMT
Ministri w'intebe wa Espagne, Mariano Rajoy

Ministri w'intebe wa Espagne, Mariano Rajoy

Minisitiri w'intebe wa Espagne, Mariano Rajoy, yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko we n'abandi bo mu ishyaka rye - Popular Party - riri ku butegetsi bahawe amafaranga ku buryo budasobanutse avuye mu kigega cy'ibanga.

Mu ijambo yagejeje ku nama y'ubuyobozi bw'ishyaka mu rwego rw'igihugu yahamagajwe huti huti, Bwana Rajoy yavuze ko ntacyo ashaka guhisha kandi yiyemeza gushyira ahagaragara impapuro zerekana ukuntu yagiye yishyura imisoro.

Ikinyamakuru El Pais cyasohoye inyandiko z'uwahoze ari umubitsi w'iryo shyaka zerekana neza amafaranga amasosiyete akomeye yahaye ishyaka riri ku butegetsi ku buryo bunyuranije n'amategeko.

Zimwe muri izo nyandiko ziriho n'izina rya Mariano Rajoy.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.