Irak: ibisasu byahitanye abantu barenga 30

Ibiherutse kuvugururwa: 3 ukwa kabiri, 2013 - 11:42 GMT
Imodoka yaturikijwe n'igisasu mu mujyi wa Kirkuk

Imodoka yaturikijwe n'igisasu mu mujyi wa Kirkuk

Abategetsi bo mu mujyi wa Kirkuk uri mu majyaruguru ya Irak baravuga ko abantu barenga 30 bahitanywe n'ibisasu byari mu modoka yaturikijwe n'abiyahuzi ku biro bikuru by'igipolisi.

Inzego zishinzwe kuzimya umuriro muri ako karere ziravuga ko ibyo bisasu byanakomerekeje abandi bantu byibura 70.

Umunyamakuru wa BBC uri mu murwa mukuru Baghdad aravuga ko nyuma yuko ibyo bisasu biturika, abiyahuzi babiri bari biyambitse nk'abapolisi kandi bitwaje ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade bagerageje kwinjira ku ngufu mu biro bikuru by'igipolisi.

Igipolisi kishe umwe muri ibyo byihebe, uwundi arakomereka mu gihe bageragezaga kumubuza guturitsa igisasu cyari mu gakoti yari yambaye.

BBC © 2014 BBC ntabwo yishingiye ibibera hanze y'imbuga zayo.

Uru rupapuro ruboneka neza ukoresheje amashakiro mashyashya ya CSS. Mugihe amashakiro yawe adakorana na CSS ntushobora kubona ibiri kuri uru rupapuro byose cyangwa neza. Niba bishoboka shakisha amashakiro mashyashya ya software cyangwa CSS niba washobora kubikora.